Imodoka ya perezida wa Amerika izwi cyane nka 'The
Beast', bivugwa ko ari yo modoka ifite umutekano ukomeye kurusha izindi ku isi.
Iyi modoka yo mubwoko bwa Cadillac, ipima ibiro bigera
ku 9,000, itwarwa na Air Force One kandi icungwa n'ishami ry'ubutasi rya
Amerika igihe cyose perezida ari mu ruzinduko mu mahanga,
Bivugwa ko ifite ubushobozi bwo gukingira perezida
w'iki gihugu gikomeye ku isi mu gihe habayeho igitero kuri yo ntagire na kimwe
aba.
Ibyo bintu ni ibihe?
Muri make: Si imodoka isanzwe. Ni imodoka ifite
intwaro.
Igice cyo hanze
Iyi modoka yakozwe hakoreshejwe aluminiyumu,
titaniyumu na ceramic, ipima toni esheshatu, kugira ngo hirindwe ko hari isasu
ribasha kuyitobora.
Inzugi z'iyi modoka zipima toni 6. Iyo zifunze,
zishobora kurinda 100% abari mu modoka mu gihe habayeho igitero cy'ibinyabutabire.
Inzugi zishobora kandi gukoreshwa n'amashanyarazi kugira ngo hirindwe kwinjira mu buryo butemewe.
Amadirishya y'imodoka afite ibice (layers) bitanu
by'ibirahuri. Ashobora kubuza amasasu kwinjiramo imbere.
Idirishya ry'umushoferi ni ryo ryonyine rishobora
gufungurwa, ariko mu bihugu bitatu gusa.
Igice cy'imbere cy'imodoka gikozwe mu cyuma gishobora
kuyirinda igitero cy'ibisasu.
Amapine yayo ntashobora gucika cyangwa gutoboka kuko
afite icyuma kirimo imbere.
Iyi ntambwe ituma imodoka ikomeza urugendo rwayo nubwo
amapine yaba yangiritse.
Inyuma, ikinyabiziga gifite ubushobozi bwo gutera
amavuta mu muhanda kugira ngo gikureho uburyo bwo kugenzura ibinyabiziga
bigikurikira.
Imbere mu modoka
Imbere muri "The Beast" hari ibintu byinshi
byo kwirwanaho, harimo n'ibyo bishobora kwihanganira igitero cy'ubumara, nk'uko
Reuters ibivuga.
Igice cy'inyuma cy'imodoka niho perezida n'abandi
bagenzi bane bicaye. Gikikijwe n'ibirahuri.
Perezida wenyine ni we ufite ububasha bwo kumanura iyo
kirahuri.
Imodoka ifite kandi akabuto k'ubwoba ndetse n'umwuka
wa ogisijeni.
Intebe ya perezida iri inyuma y'imodoka ifite telefoni ya satelite ifite itumanaho ritaziguye na visi perezida w'igihugu na Pentagon.
Ikigega cya lisansi cy'imodoka gikozwe mu cyuma
gishobora kwihanganira ibitero kandi cyuzuyemo udupira twihariye tubuza imodoka
guturika mu gihe igize impanuka.
Igice cy'inyuma cy'imodoka [Boot] gifite uburyo bwo
kuzimya inkongi, imyuka iryana, kandi gishobora gukora agakingirizo k'umwotsi.
Imodoka ifite kandi umushoferi wahawe imyitozo
yihariye kugira ngo abashe guhangana n'ibintu bitesha umutwe ndetse
n'ubushobozi bwo guhungisha perezida.
Imodoka ifite kandi imbunda ngufi n'agasanduku
k'ibyuka biryana mu maso.
Imifuka y'amaraso ya perezida nayo irabikwa mu modoka
kugirango ayongererwe mu gihe bibaye ngombwa ko aterwa amaraso.
Intebe y'imbere y'umushoferi ifite ikigo cy'itumanaho
na sisitemu yo gukurikirana GPS.
Hariho kandi camera yihishe ishobora kubona nijoro.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo