Mu bihe bya vuba aha, Umunyarwanda wa none ari kurushaho kwinjira mu isi y’ikoranabuhanga mu buryo butigeze bubaho mbere. Telefoni ngendanwa, cyane cyane izigezweho (smartphones), zabaye nk’intwaro y’ubuzima bwa buri munsi. Gukora, kwiga, guhaha, ndetse no kwiyegereza Imana byose birimo gukorwa binyuze mu ngufu za porogaramu z’ikoranabuhanga. Izi "apps" ntabwo zikiri ibintu byo kwinezeza gusa, ahubwo zabaye urufunguzo rw’imibereho myiza, iterambere n’ubwisanzure. Uyu ni umwanya mwiza wo kurebera hamwe porogaramu icumi zikwiye kuba mu telefoni ya buri Munyarwanda ushaka gutera imbere mu gihe cye.
1. WhatsApp, guhuza abantu no gukwirakwiza amakuru
WhatsApp, nubwo ari porogaramu izwi henshi ku isi, ifite uruhare runini mu buzima bwa buri munsi. Ikoreshwa mu guhamagara, kohereza ubutumwa, amafoto, amajwi ndetse n’amashusho, kandi byose bikorwa ku buntu ukoresheje internet. Ariko kurusha uko abantu babyibwira, ni n’igikoresho cy’akazi: abanyeshuri bayikoresha mu matsinda yo gusangira ubumenyi, abacuruzi bayohererezanya amakuru ajyanye n’ibicuruzwa, naho imiryango igasangira ibyishimo n’amaganya. Mu gihe ubuzima busigaye butavugwaho rumwe, WhatsApp ni nk’umuyoboro udasiba wihuza imitima.
2. IremboGov, serivisi za Leta mu buryo bw’ikoranabuhanga
Irembo ni igikoresho gikomeye mu rugendo rwo kwegereza abaturage serivisi za Leta. Abanyarwanda bashobora gusaba serivisi zirenga 100 harimo kwiyandikisha mu mashuri, gusaba indangamuntu, icyemezo cy’amavuko, cyangwa impushya zitandukanye. Iyi porogaramu ituma umuturage atagomba kujya ku biro bya Leta agiye gukora igikorwa gito; ahinduka umuturage w’umuhanga ukoresha igikoresho gito mu ntoki, akageza kuri serivisi zikomeye. By’umwihariko, IremboGov itanga icyizere cyo kubaka Leta ibereye abaturage, kuko irwanya ruswa, umunabi n’igihe cyatakazwaga mu mirongo.
3. MoMo (MTN Mobile Money), imari mu ikofi y’ikoranabuhanga
Mu Rwanda aho amafaranga yo mu ntoki agenda agabanuka, MoMo yabaye nk’umufasha wa hafi mu mibereho y’umuturage. Uhereye ku kugura airtime, kwishyura amafaranga y’ishuri, kohereza amafaranga ku muryango, kugeza ku guhaha, MoMo itanga uburyo butekanye, bwihuse kandi budahenze bwo gucunga umutungo. Ikirenzeho, yatanze amahirwe yo gukora ubucuruzi n’ubwo umuntu yaba atagira konti ya banki. Mu gihugu cyubakiye ku kwihangira imirimo, MoMo ni nk’umwambaro udasimburwa ku rugamba rwo kwiteza imbere.
4. Google Maps, kuyobora ingendo n’ubucuruzi
Muri Kigali n’ahandi hose mu gihugu, Google Maps ni porogaramu itagifite imipaka. Ifasha abagenzi kumenya aho bagiye, kumenya uko bakahagera n’igihe bizabafata. Ku bacuruzi, ifasha kwerekana aho bakorera no kwiyandikisha kugira ngo abakiriya babagereho byoroshye. Mu gihe ubucuruzi butagifite imipaka, kumenya aho umuntu ari n’aho ashaka kugera ni inkingi ya mwamba mu kugera ku ntego z’iterambere.
5. Duolingo, kwiga indimi z’amahanga
Duolingo ni porogaramu ifasha abantu kwiga indimi zitandukanye ku buntu. Mu gihe indimi nk’Icyongereza, Igifaransa, Icyesipanyoli, n’Igishinwa ziba ingenzi mu bucuruzi, uburezi no mu mibanire mpuzamahanga, Duolingo itanga amahirwe yo kwiga no gukarishya ubumenyi ku buryo burambye kandi bushimishije. Umwarimu w’iyi porogaramu ahora ahari, ntarambirwa, kandi ahora yiteguye kwigisha ku rwego rw’umuntu. Umunyarwanda ushaka kwagura imbibi z’ubumenyi ntashobora kuyisuzugura.
6. Zoom & Google Meet, inama n’amahugurwa bitari aho
Mu gihe isi yahindutse "icyumba kimwe cy’itumanaho", porogaramu nka Zoom na Google Meet zafashe intera mu koroshya imirimo n’imyigire. Umunyeshuri ashobora kwitabira amasomo atavuye iwabo, umucuruzi agahura n’abafatanyabikorwa bari mu bindi bihugu, umukozi wa Leta agahuza n’abo bakorana batari kumwe mu biro.
Muri iki gihe isi igendera ku mucyo n’ubuhanga bwo kugabanya ibiciro no kongera umusaruro, izi porogaramu ni igisubizo mu kongera ireme ry’imiyoborere n’uburezi, bifasha buri wese kugera kure adakandagiyeyo.
7. YouTube, kwiga, kwidagadura no guhanga udushya
YouTube yarenze kuba urubuga rw’imyidagaduro. Uyu munsi, abantu barigira kuri YouTube uko batunganya ubusitani, uko bafungura konti ya banki, uko bakoreshwa mudasobwa, uko bubaka inzu n’ibindi. Abanyarwanda benshi batangiye kugurisha ubumenyi bwabo binyuze muri uyu muyoboro, bagakorera amafaranga.
8. LinkedIn,kwagura umwirondoro w’umwuga n’imikoranire mpuzamahanga
LinkedIn ni urubuga ruhuriza hamwe abakozi, abakoresha, abashakashatsi, abanyeshuri n’abashoramari baturutse imihanda yose y’isi. Iyi porogaramu itandukanye n’izindi mbuga nkoranyambaga kuko yibanda ku buzima bw’umwuga, iterambere ry’akazi n’imibanire y’akazi ishingiye ku bumenyi.
9. Banki Apps (BK, Equity, ECOBANK n’izindi), kwishyura, kubitsa no kugenzura konti
Banki nyinshi zo mu Rwanda zimaze gushyira hanze porogaramu zigendanwa zorohereza abakiriya kwikorera byinshi badaciye ku mashami yazo. Ukoresheje izi porogaramu, umuntu ashobora kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga, kwishyura fagitire, ndetse no kugenzura amafaranga ari kuri konti ye.
Ubu buryo bwizewe, butekanye kandi burinda umuntu gutakaza igihe n’amafaranga ajya kuri banki, bigatuma amafaranga acungwa neza kandi akagirira nyirayo akamaro.
10. Home Workout App, gukora imyitozo ngororamubiri utavuye mu rugo
Mu buzima busigaye burimo akazi kenshi, umuvuduko mwinshi, ndetse n’uburyo buke bwo kubona aho wakorera siporo, porogaramu nka Home Workout - No Equipment zifasha abantu kugumana ubuzima bwiza, umubiri ukomeye n’imbaraga z’umutima.
