Impamvu udakwiriye kwizera ‘smartwatch’ ijana ku ijana
26 May, 2026

Impamvu udakwiriye kwizera ‘smartwatch’ ijana ku ijana

Ureba ku isaha yawe ya smartwatch iyo urangije siporo kugira ngo urebe aho urugendo rwawe rwo kubaka umubiri rugeze, ariko se wigeze utekereza ko iyo saha ishobora kuba iri kukubeshya?

Smartwatch zikoreshwa n’abarenga miliyoni 562 ku Isi hose buri munsi. Zifasha umuntu uri gukora siporo kumenya calorie yatwitse, umubare w’intabwe yateye, uko umutima we utera, ireme ry’ibitotsi bye n’ibindi, ariko imibare zitanga iba ari ukugereranya gusa.


Nk’urugero, umubare wa calorie smartwatch ikwereka ko watwitse ushobora kurengaho cyangwa ukajya munsi ya 20% by’umubare nyawo, kandi ikakwereka ko wateye intabwe ziri munsi ho 10% ugereranyije n’izo wateye.

Ibi biterwa n’uko smartwatch zibara intabwe zigendeye ku buryo uri kujyana ukuboko. Iyo ujyanye ukuboko imbere ukakugarura inyuma ibara intambwe imwe. Ubwo rero iyo ugumishije amaboko hamwe cyangwa ukaba uteruye ibilo bituma yibeshya.

Smartwatch zinabasha gupima ugutera k’umutima zikoresheje sensors ziba ku gice cy’isaha gikora ku ruhu, maze ikamenya impinduka mu gutembera kw’amaraso. Ariko iyo uri gukora siporo nyinshi ukabira ibyuya cyangwa se ikaba itagufashe neza, ntabwo ibasha kumenya ibipimo bya nyabyo. Ibyo bishobora kuba iri no gupima ireme ry’ibitotsi byawe.

Iyo smartwatch yawe iguhaye imibare itari yo bishobora gutuma ufata ingano y’ibyo kurya biri munsi cyangwa birenze ibyo umubiri wawe ukeneye, cyangwa agakora siporo zirenze imbaraga z’umubiri wawe.

Kuba smartwatch yawe ijya yibeshya kandi utayishingikirizaho ijana ku ijana ntibisobanuye ko ugomba kureka kuyikoresha. Ariko na none uba ugomba kumvira umubiri wawe aho kwishingikiriza ku mibare yayo gusa.

 

Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo birasuzumwa mbere yo kugaragara ku rubuga.