Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ku muvuduko udasanzwe, hari ubushakashatsi buri gukorwa ku isi bugamije guhuza ubwonko bw’umuntu n’imashini. Abantu benshi barimo kwibaza niba mu gihe kiri imbere hazabaho ama-robot cyangwa utwuma duto dushobora gushyirwa mu bwonko bw’umuntu tukamufasha gutekereza neza cyangwa gukora ibintu vuba.
Nubwo bisa nk’ibitangaje cyangwa nk’ibyo muri filime, abahanga mu ikoranabuhanga n’ubuvuzi batangiye gukora ubushakashatsi bushobora gutuma ibi biba impamo mu myaka iri imbere bikaba bizahindura isi kurwego ruri hejuru.
Ni iki gishyirwa mu bwonko cyitwa “brain implant cyangwa brain chip”?
Abahanga mu by’ubuvuzi n’ikoranabuhanga bari gukora utwuma duto cyane twitwa brain implants. Utu twuma dushobora gushyirwa mu bwonko bw’umuntu hagamijwe kumufasha mu bikorwa bitandukanye, cyane cyane ku bantu bafite ibibazo by’ubuzima.
Ubu, hari ubushakashatsi bugamije Gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutagenda kongera kugenzura ibice by’umubiri, Gufasha abafite ibibazo byo kutumva cyangwa kutabona neza, Gufasha abantu bafite ibibazo by’inyurabwenge kongera kuvugana n’abandi
Ibi byerekana ko intego ya mbere y’iri koranabuhanga atari gusimbura ubwonko bw'umuntu, ahubwo ari kumufasha kongera ubushobozi yari yaratakaje.
Uko iri koranabuhanga rishobora guhindura ubuzima bw’abantu
Mu gihe iri koranabuhanga rikomeje kugeragezwa, hari ibyitezwe ko rishobora gufasha abantu benshi mu buzima bwa buri munsi.
Urugero: Umuntu ufite ubumuga bwo kutagenda ashobora kuzabona uburyo bwo kugenzura akaguru cyangwa akaboko akoresheje ibitekerezo gusa, Abantu bafite ibibazo byo kwibuka bashobora gufashwa kongera kwibuka amakuru
Hari n’abatekereza ko mu gihe kiri imbere, umuntu ashobora gukoresha mudasobwa akoresheje ibitekerezo bye gusa
Ibi byose byerekana ko iri koranabuhanga rifite ubushobozi bwo gufasha abantu mu buzima bwabo, cyane cyane abafite ibibazo by’ubuzima.
Ese koko hazashyirwamo ama-robot mu bwonko bw’abantu?
Mu by’ukuri, si ama-robot manini ashyirwa mu bwonko nk’uko abantu bamwe babitekereza. Ahubwo ni utwuma duto cyane kurusha urushinge, dushobora gushyirwa mu bwonko bugahuza ibitekerezo by’umuntu n’imashini.
Utu twuma dushobora gufasha mu kohereza no kwakira amakuru hagati y’ubwonko n’imashini, bigatuma umuntu ashobora gukora ibintu byasabaga gukoresha amaboko cyangwa amaguru.
Nubwo bimeze gutya, iri koranabuhanga riracyari mu rwego rw’ubushakashatsi, kandi haracyari imyaka myinshi yo kurigerageza mbere y’uko rikoreshwa n’abantu benshi.
Imbogamizi n’impungenge ziri kuri iri koranabuhanga
Nubwo iri koranabuhanga rifite inyungu nyinshi ryazanira ikiremwa muntu, ariko hari n’impungenge abahanga bagaragaza.
Muri zo harimo
Umutekano w’amakuru yo mu bwonko
Ingaruka zishobora kubaho ku buzima bw’umuntu
Ikibazo cy’ubuzima bwite (privacy) ibi bigaragazwa nuko amukuru ari mu bwonko bw'umuntu hari abashobora kuyinjirira
Ikiguzi cyaryo gishobora kuba kinini cyane
Ibi bituma abahanga bakomeza gukora ubushakashatsi buhagije kugira ngo barebe niba iri koranabuhanga rifite umutekano uhagije mbere yo kurikoresha ku bantu.
Ikoranabuhanga ryo guhuza ubwonko bw’umuntu n’imashini ni kimwe mu bintu bikomeje gutangaza abantu benshi ku isi. Nubwo rikiri mu rwego rw’ubushakashatsi, rifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abantu cyane cyane mu buvuzi nko gufasha abafite ubumuga.
Mu gihe kiri imbere, birashoboka ko abantu bazabona uburyo bushya bwo gukoresha ubwonko bwabo mu buryo butari busanzwe.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo