Cryptocurrency ni uburyo bushya bw’amafaranga ya digitale (digital money) bwahinduye cyane imikorere y’ubukungu ku isi. Ntabwo ari amafaranga afatika nk’amafaranga asanzwe, ahubwo abaho mu buryo bw’ikoranabuhanga gusa.
Icyatumye crypto imenyekana cyane ni uko itagenzurwa na banki cyangwa leta imwe, ahubwo ikora ku sisiteme yitwa decentralization, bivuze ko igenzurwa n’abantu benshi bakoresha network yayo.
Cryptocurrency ni ifaranga rya digitale rikoresha cryptography (uburyo bwo kurinda amakuru) kugira ngo
ririnde ubujura, rigenzure ibikorwa byose bikorwa kuri ryo, kandi ritume nta muntu umwe ushobora kurihindura uko yishakiye
Urugero ruzwi cyane ni:
- Bitcoin (BTC) – irya mbere ryatangijwe
- Ethereum (ETH) – rifite ubushobozi bwo gukora “smart contracts”
- Binance Coin (BNB)
- Ripple (XRP)
Amateka ya Cryptocurrency
Cryptocurrency yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2009, igihe itsinda rizwi nka Satoshi Nakamoto ryatangizaga Bitcoin.
Intego yari iyo gukora amafaranga atagengwa na banki, kugabanya amafaranga y’ibikorwa bya banki, no
guha abantu ubwisanzure mu kohereza amafaranga.
Nyuma Bitcoin, andi ma cryptocurrencies menshi yaravutse, bituma haba isoko rinini ryiswe crypto market.
Wasoma n'iyi: Uko wamenya ibitekerezo by'umushinga wunguka
Urufatiro rwa Cryptocurrency “Blockchain”
Blockchain niyo musingi wa crypto.
Ni nk’igitabo kinini cya digitale kibika; amafaranga yoherejwe, uwayohereje, uwayakiriye
n'igihe byabereye
Uko blockchain ikora
- Igikorwa gishya (transaction) irakorwa
- igashyirwa muri block
- Abantu benshi (nodes) bakakigenzura Iyo cyemejwe, kigahuzwa n’izindi blocks
- Bigakora “chain” (urunana rwa blocks)
Ibi bituma bigorana cyane kuba wahindura amakuru, kubeshya cyangwa kwiba amafaranga
Uko Cryptocurrency ikoreshwa
Cryptocurrency ikoreshwa mu buryo bwinshi:
Abantu bagura crypto bagategereza ko izamuka bakayigurisha bakunguka.
Inakoreshwa kandi mu kohereza amafaranga vuba hagati y’ibihugu nta banki nyinshi zinyuzeho.
Hari amaduka n’amasosiyete yemera crypto nk’uburyo bwo kwishyura.
“ Smart Contracts (cyane kuri Ethereum) ” Ni amasezerano akora yonyine (automatic agreements) adakeneye umuntu uyagenzura.
“ NFTs na Digital assets ”Crypto ikoreshwa mu kugura no kugurisha ibintu bya digitale nk’ubuhanzi, imiziki, n’ibindi.
Wasoma n'iyi: Amayeri 5 yo kuzigamira intego yawe nyamukuru
Ibyiza bya Cryptocurrency
Ntigenzurwa na banki cyangwa leta imwe.
Kohereza amafaranga bikorwa mu masegonda cyangwa iminota.
Cryptography na blockchain bituma bigora kubeshya cyangwa kwiba.
Hari abantu benshi ku isi badafite konti ya banki, ariko bashobora gukoresha crypto mugukora transaction.
Hari abantu bunguka cyane kubera izamuka ry’ibiciro.
Ibibi bya Cryptocurrency
Igiciro cya crypto gishobora kuzamuka cyangwa kugabanuka cyane mu masaha make.
Hari projects nyinshi zitari zo zigamije kubeshya abantu “ scams ”.
Niba ubuze amafaranga, nta banki igufasha kuyagarura kuko nta bwishingizi bwa leta uba ufite.
Kubera ko idakurikiranwa byoroshye, ishobora gukoreshwa mu buriganya cyangwa ibindi bikorwa bitemewe.
Ntibyoroshye kuyikoresha ku muntu udafite ubumenyi kw’ikoranabuhanga.
Ibihugu n’ahantu ikoreshwa cyane
Cryptocurrency ikoreshwa cyane;
- muri USA
- Uburayi (Europe)
- Asia (cyane mu Buyapani na Korea y’Epfo)
- Afurika (ikomeje kwiyongera cyane)
Ibihugu bimwe byayemeje, ibindi biracyayirwanya cyangwa biracyayigenzura cyane.
Wasoma n'iyi: Uko wakora inyigo mbere yo gushora Imari
Ejo hazaza ha Cryptocurrency
Ejo hazaza ha ’cryptocurrency' hasa n’ahari impinduka zikomeye zishobora guhindura uburyo isi ikoresha amafaranga. Nubwo ikiri mu cyiciro cyo kwaguka no kugeragezwa mu bihugu byinshi, bigaragara ko igenda yinjira mu buzima bwa buri munsi binyuze mu bucuruzi bwa digitale, ishoramari, ndetse no kohereza amafaranga mpuzamahanga.
Ibihugu n’inzego z’imari bikomeje kugerageza gushyiraho amategeko ayigenga kugira ngo igabanyirizwe ibyago by’uburiganya no kuyigira igikoresho cyizewe.
Nanone, hari iterambere rya digital currencies za banki nkuru (CBDCs) zishobora kuzahindura isura y’amafaranga asanzwe, zikagira uruhare mu guhuza ikoranabuhanga rya crypto n’uburyo bwa banki gakondo. Nubwo hari abacyitondera impinduka zayo, benshi mu bahanga mu by’ubukungu bemeza ko cryptocurrency itari kuzimira, ahubwo izarushaho gukura no kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’isi mu myaka iri imbere, Ni ngombwa ko umuntu wese ufashe icyemezo cyo kuyikoresha ayisobanukirwa neza kuko si amafaranga asanzwe,

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo