Muri iki gihe, telefoni, mudasobwa, tablets na televiziyo byabaye igice
cy’ubuzima bwa buri munsi. Turabikoresha mu kazi, mu kwiga, mu itumanaho no
kwidagadura. Ikoranabuhanga ubwaryo si ikibazo; ikibazo gishobora gutangira iyo
tumara igihe kinini kuri screens, cyane cyane nijoro, cyangwa bigatuma umubiri
ubura umwanya wo kuruhuka no gukora imyitozo.
1. Telefoni ishobora kubuza umuntu ibitotsi
Umuntu ushobora kujya mu buriri saa yine z’ijoro afite gahunda yo gusinzira,
ariko agatangira kureba WhatsApp, TikTok, YouTube cyangwa Instagram. Akavuga
ati: “Reka ndebeho gato,” nyuma y’isaha akabona ko atarasinzira.
Urumuri rwa screen nijoro rushobora kugabanya umusemburo wa melatonin,
umusemburo ugira uruhare mu gutegura umubiri gusinzira. Iyo umuntu akomeje
kureba screen kugeza nijoro, bishobora gutuma gusinzira bitinda cyangwa
ibitotsi bikaba bidahagije.
Ibi ni byo bituma umuntu ashobora kubyuka mu gitondo yumva ananiwe, nubwo
yaba yagiye mu buriri kare.
2. Ubushyuhe kubice bimwe by’umubiri?
Ku bijyanye na laptop, ikindi kintu umuntu agomba kwitondera: ubushyuhe.
Gushyira laptop ku bibero igihe kirekire bishobora gushyushya cyane ahagana ku
mubiri wo hasi. Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bwerekanye ko gukoresha laptop
ku bibero bishobora kuzamura ubushyuhe bw’udusabo tw’intanga; ubushyuhe
bukabije muri ako gace bushobora kugira uruhare ku buzima bw’intanga.
Ni yo mpamvu ari byiza gukoresha laptop uyishyize ku meza cyangwa ku
gikoresho kiyifasha kutaba ku mubiri igihe kirekire. Ibi kandi bifasha umuntu
kwicara neza no kwirinda kubabara umugongo n’ijosi.
3. Kwicara igihe kirekire na byo ni ikibazo
Tekereza umuntu umara umunsi kuri computer ku kazi, mu kiruhuko agafata
telephone, nimugoroba akareba televiziyo, hanyuma mbere yo kuryama akongera
gufata telefone.
Ashobora kuba amaze amasaha menshi umubiri udakora.
WHO ishimangira ko igihe kinini cyo kwicara no kudakora imyitozo bifitanye
isano n’ingaruka zitandukanye ku buzima. Ni yo mpamvu ikibazo atari screen
gusa, ahubwo ari n’ibyo screen isimbura: kugenda, gukora siporo no kuruhuka.
4. Amaso na yo arananirwa
Kureba screen igihe kirekire bishobora gutuma umuntu yumva amaso ananiwe, cyangwa
akabona ibintu bidasa neza nyuma yo kumara igihe kinini kuri computer cyangwa
telefone.
Kuruhura amaso no gufata ukaruhuko buri gihe ni akamenyero keza, cyane cyane
ku bantu bakoresha computer amasaha menshi ku kazi cyangwa ku ishuri.
5. Telephone ishobora guhungabanya concentration
Umuntu ashobora kuba ari kwiga cyangwa gukora, notification ikaza kuri
telephone. Arayifungura, akabona message, akajya kureba status, nyuma akabona
video imwe.
Igihe gito ashobora kumara kuri telephone gishobora gusa nk’aho nta kibazo, ariko guhora uhinduranya ibyo witaho bishobora gutuma kwibanda ku kazi kamwe bigorana.
Ni yo mpamvu kuzimya notifications zidafite akamaro no gushyira telephone kure mu gihe cyo kwiga cyangwa gukora bishobora gufasha.
Ni iki cyakwereka ko device yawe iri ku kwangiza?
Hari ibintu byoroshye umuntu ashobora kwibonaho:
·
Kujya kuryama ariko ntubone ibitotsi .
·
Kubyuka ugahita ushaka kureba telephone.
·
Kumva amaso ananiwe nyuma yo kureba screen igihe
kirekire.
·
Kubabara ijosi cyangwa umugongo kubera uko
wicara ureba telephone.
·
Kumara igihe kinini wicaye aho kugenda cyangwa
gukora siporo.
·
Gutangira kwiga cyangwa gukora, ariko ukabura
concentration.
·
Kubyuka unaniwe kubera gusinzira nabi.
Ntabwo buri kimenyetso bivuze ko umuntu afite indwara, ariko iyo bibaye akamenyero ka buri munsi, ni ikimenyetso cy’uko uburyo dukoresha devices bushobora kuba bukeneye guhinduka.
Ese n'igihe kingana gute umuntu yamara imbere ya screen?
Nta mubare umwe w’amasaha ukwiye abantu bakuru bose, kuko hari abakoresha
computer mu kazi amasaha menshi, abandi bakayikoresha mu kwiga. Icy’ingenzi ni
ugutandukanya screen time y’akazi cyangwa kwiga na screen time yo kwidagadura.
Ku muntu mukuru, gushyiraho intego yo kugabanya screen time yo kwidagadura
ikagera hafi y’amasaha 2–3 ku munsi
bishobora kuba intego ifatika ku bantu benshi. Ariko si itegeko rya muganga
rigomba gukurikizwa na buri wese.
Ikiruta kubara amasaha ni ukureba niba screen itangiye kukwambura ibitotsi,
imyitozo, imirimo cyangwa igihe cyo gusabana n’abandi.
Ni byiza kandi gufata uturuhuko mu gihe ukoresha computer, kugenda, gukora
siporo no kugabanya cyane gukoresha telefone mu gihe cyo kuryama.
8. Ese tugomba kureka telefoni?
Oya. Telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bidufitiye akamaro
kanini. Zidufasha kwiga, gukora, kuvugana n’abandi no kubona amakuru.
Ikibazo si ukuba ufite telephone; ikibazo ni uko uyikoresha.
Umuntu ashobora gutangira n’ingamba zoroshye: gushyira telephone kure
y’uburiri, kuzimya notifications zidafite akamaro, kugabanya social media,
gufata uturuhuko no kwirinda screen mbere yo kuryama.
Ese Ubushakashatsi bubivugaho iki?
Meta-analysis yasohotse mu 2024 yasesenguye ubushakashatsi 55, burimo abantu
41,716 bo mu bihugu birenga 20, isanga gukoresha electronic media bifitanye
isano n’ubuziranenge buke bw’ibitotsi ndetse n’ibibazo byinshi byo gusinzira.
Ubundi bushakashatsi bunini bwasesenguye cohort studies 21 zirimo abantu
barenga 548,000 na bwo bwabonye isano hagati y’igihe kinini kuri screen n’igihe
gito cyo gusinzira, kuryama bitinze ndetse n’ibimenyetso byo kudasinzira.
Ibi bihura n’ibyo abantu benshi babona buri munsi: telephone ishobora
kutwambura igihe cyo gusinzira tutabizi, cyane cyane iyo
tuyikoresha mu buriri.
Electronic devices ntabwo ari umwanzi w’umuntu. Ikoranabuhanga rituma
ubuzima bwacu bworoha, ariko dukeneye kumenya igihe cyo kurikoresha n’igihe cyo
kurireka.
Ikintu gikomeye ni ukwirinda ko screen itwambura ibitotsi, imyitozo, umwanya
wo kuruhuka n’ubushobozi bwo kwibanda.
Kandi ku muntu ukoresha laptop, kuyishyira ku meza aho kuyitereka ku bibero igihe
kirekire ni akamenyero keza, cyane cyane kubera ubushyuhe
ishobora gutanga.
Mu yandi magambo, ntidukeneye gutinya ikoranabuhanga; dukeneye kurikoresha mu rugero no
kurinda umubiri wacu umwanya wo kuruhuka.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo