Ibyo wamenya ku rugendo rwa 12 rw’icyogajuru cya Starship
25 May, 2026

Ibyo wamenya ku rugendo rwa 12 rw’icyogajuru cya Starship

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi 2026 icyumweru gishize, Ikigo cy’Ikoranabuhanga mu by’Isanzure, SpaceX, cyageze ku yindi ntambwe ikomeye ubwo cyoherezaga mu isanzure icyogajuru cya Starship ku nshuro yacyo ya 12.

Iki cyogajuru cyoherejwe ni gishya kuko gifite ikoranabuhanga rishya. Iki gifite uburebure bwa metero 124.

Urugendo rwacyo rwatangiriye mu cyanya giherereye i Boca Chica muri Leta ya Texas. Ku wa Kane igikorwa cyo kucyohereza cyari cyasubitswe kubera ibibazo bimwe na bimwe bya tekiniki.

Amasegonda macye nyuma yo kuzamuka, igice cyo hasi kigihagurutsa ku butaka [booster] cyitandukanyije n’igice cya kabiri nk’uko byari biteganyijwe.

Wasoma n'iyi: Menya ibigendanye na Brain chips ziri gukorwa zizashyirwa mu bwonko bw'abantu

Iki gice cyo hasi cyananiwe kugabanya umuvuduko no kugwa aho cyari giteganyijwe kugwa ngo kizongere gikoreshwe, kigwa mu Kigobe cya Mexique.

N’ubwo iki gice cyagize ibibazo, icya kabiri ari nacyo kigeza ibyoherejwe mu isanzure nyir’izina [upper stage] cyo cyakomeje urugendo rwacyo kigera mu isanzure neza.

Kigezeyo, cyakoze igikorwa kidasanzwe cyo kurekura ibyogajuru by’igerageza bitari ibya nyabyo [mock satellites] bigera kuri 22.

Bibiri muri byo byari bifite inshingano yo gufotora, kureba no kugenzura igice cy’icyogajuru kigikumira ubushyuhe bukabije mu gihe cyo kugaruka ku Isi, kugira ngo abahanga barebe uko icyo gice gihagaze.

Mu gusoza urugendo rwacyo, iki cyogajuru cyagize ikibazo muri imwe muri moteri zacyo, ariko ntibyacyibujije kugaruka mu kirere cy’Isi mu buryo bwagenzuwe neza n’ikipe yo ku butaka.

Wasoma n'iyi: Uko wakwihutisha interineti yawe bidasabye ibindi biciro

Cyasoreje urugendo rwacyo mu Nyanja y’u Buhinde.

Intego nyamukuru y’uru rugendo yari ukugerageza icyogajuru gishya cya verisiyo ya gatatu ya Starship n’igice cyacyo cyo hasi kigifasha kuzamuka mu kirere.

Iri gerageza ryari rigamije kandi kureba imikorere ya moteri nshya, uburyo bwo gutwara lisansi yacyo, n’igice gikumira ubushyuhe bukabije, nk’intambwe ikomeye yo kwitegura ingendo za NASA zigana ku Kwezi n’ingendo zo mu gihe kizaza zigana ku mubumbe wa Mars. Intego nyamukuru z’urugendo zagezweho.

 

Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo birasuzumwa mbere yo kugaragara ku rubuga.