Mu mwaka ushize, Abi yakoreshaga ChatGPT, imwe muri
porogaramu za mudasobwa ikoresha ubwenge buhangano (AI chatbots) zizwi cyane,
imufasha kumenya uko yagenza ubuzima bwe.
Impamvu ituma abantu bakunda kuyikoresha irumvikana.
Kubona muganga uvura indwara rusange (GP) bishobora kugorana cyane, mu gihe
ikoranabuhanga rya AI ryo riba rihari ryiteguye gusubiza ibibazo byawe igihe
icyo ari cyo cyose. Byongeye kandi, AI imaze kugaragaza ko ishobora gutsinda
ibizamini bimwe na bimwe by'ubuvuzi.
Ariko se koko dukwiye kwizera AI chatbots nka ChatGPT,
Gemini na Grok? Ese kuzikoresha bitandukaniye he no gushakisha amakuru kuri
internet bisanzwe bikoreshwa? Cyangwa, nkuko inzobere zimwe zitinya ko byabaho
– haba hari ibyago byo kuba AI itanga amakuru atari yo, bikaba byashyira
ubuzima bw'abantu mu kaga?
Abi, w'i Manchester, mu majyaruguru ashyira
uburengerazuba bw'Ubwongereza, avuga ko ahanganye n'ikibazo cyo guhangayikira
cyane ubuzima bwe.
Wasoma n'iyi: Menya uburyo wafasha umuntu ufite indwara y’agahinda gakabije (Dépression)
Avuga ko gukoresha chatbot bimugirira akamaro cyane
kuko imugira inama zimeze nk'izamugenewe kurusha gushakisha kuri internet, kuko
byo bimujyana ku makuru ateye ubwoba kurusha ayandi.
Ati: "Bimfasha gutekereza ku kibazo no kugikemura
turi kumwe."
"Biba bimeze nk'aho ndi kuganira na
muganga."
Abi amaze kubona ibyiza n'ibibi byo gukoresha AI
chatbots mu guhabwa inama zijyanye n'ubuzima.
Igihe yatekerezaga ko afite indwara iterwa n'udukoko
twinjira mu miyoboro y'inkari, ChatGPT yarebye ibimenyetso bye imugira inama yo
kujya kureba muganga ugurisha imiti (pharmacist). Nyuma yo kuganira n'umukozi
wo muri farumasi, yahawe umuti wica mikorobe (antibiotic).
Abi avuga ko chatbot yamufashije kubona ubuvuzi yari acyeneye "bitabayeho ko numva ko ndimo gupfusha ubusa igihe cya NHS" (urwego rwa Leta y'Ubwongereza rushinzwe gutanga serivisi z'ubuvuzi rusange), kandi ko byari uburyo bworoshye bwo kubonamo inama ku buvuzi ku muntu "ugorwa cyane no kumenya igihe cyo kujya kwa muganga".
Gusa muri Mutarama (1) uyu mwaka, Abi yaranyereye
aragwa bikomeye ubwo yari ari mu rugendo rwo gutembera mu misozi. Yakubise
umugongo ku rutare, yumva ububabare bukabije cyane mu mugongo, burakomeza
bukwirakwira no mu nda. Yahise ashaka inama kuri AI yo kuri telefoni yari afite
mu mufuka we.
Ati: "ChatGPT yambwiye ko nari nangiritse
urugingo rw'umubiri, kandi ko ngomba guhita njya ku ishami ry'ibitaro ryakira
abakoze impanuka n'abacyeneye ubuvuzi bwihutirwa."
Nyuma yo kumara amasaha atatu yicaye aho kuri iryo
ishami ry'ubuvuzi bwihuse aho yari yagiye kwivuriza, ububabare bwatangiye
kugabanuka, Abi asanga atari mu kaga gakomeye maze arataha. Avuga ko muri icyo
gihe AI yari "yibeshye mu buryo bwagaragaraga."
Wasoma n'iyi: Ese niki cyaba uramutse uriye Tungurusumu buri munsi?
Biragoye kumenya umubare w'abantu bameze nka Abi
bakoresha chatbots bashaka inama zijyanye n'ubuzima. Iri koranabuhanga
ryakwirakwiye cyane mu buryo bwihuse, kuburyo n'iyo utari gushaka inama
y'ubwenge buhangano ku bushake bwawe, usanga igaragara hejuru mu ishakiro rya
internet.
Ireme ry'inama zitangwa n'ubwenge buhangano riteye
impungenge umuganga mukuru w'Ubwongereza.
Mu ntangiriro y'uyu mwaka, Prof Sir Chris Whitty,
muganga mukuru w'Ubwongereza, yabwiye Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru bakora
inkuru ku by'ubuvuzi (Medical Journalists Association) ati: "Turi mu gihe
kigoye cyane kuko abantu barimo kuzikoresha," ariko ibisubizo zitanga
"si byiza bihagije", kandi akenshi biba "icyarimwe byizewe kandi
atari byo".
Abashakashatsi batangiye gusuzuma imbaraga n'intege
nke za chatbots.
Laboratwari yitwa Reasoning with Machines Laboratory
yo kuri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, yakoresheje itsinda ry'abaganga
kugira ngo bakore urugero rw'ibyabaye bisa n'ukuri mu buzima, birambuye kandi
bifatika.
Izo ngero zatangiriraga ku bibazo byoroheje by'ubuzima
umuntu yakwivurira iwe, zigakomereza ku bisaba kujya kwa muganga w'ibanze, kujya
mu ishami ryihutirwa, cyangwa no guhamagara imbangukiragutabara (ambulance).
Igihe chatbots zahabwaga amakuru yose acyenewe ku
kibazo cy'ubuzima, zari zifite ukuri ku kigero cya 95%. Umushakashatsi Prof
Adam Mahdi yagize ati: "Mu by'ukuri byari bitangaje cyane, hafi ya byose
byari byiza nta makosa."
Ariko ibintu byahindutse cyane igihe abantu 1,300 bari
bahawe ibibazo bagombaga kuganiraho na chatbot kugira ngo babone isuzuma
n'inama. Icyo gihe, imikoranire hagati y'umuntu na AI ni yo yateje ikibazo. Ukuri
kw'ibisubizo kwaragabanutse kugera kuri 35%, bivuze ko bibiri bya gatatu
by'abantu babonaga isuzuma ritari ryo cyangwa inama zitari zo.
Prof Mahdi yagize ati: "Iyo abantu baganira,
batanga amakuru buhoro buhoro, hari ibyo basiga, kandi bakarangara."
Hari urugero rumwe rwagaragazaga ibimenyetso
by'indwara y'ubwonko iterwa no kuva amaraso mu bwonko, izwi nka 'subarachnoid
haemorrhage'. Iyi ni indwara ikomeye cyane isaba guhita ujya kuvurirwa kwa
muganga.
Ariko nkuko mubibona, itandukaniro rito mu buryo abantu
basobanuragamo ibyo bimenyetso kuri ChatGPT ryatumaga bahabwa inama
zitandukanye cyane.
Kuva amaraso menshi mu bwonko ntibigomba kuvurwa no
kuruhuka mu buriri gusa!
Mahdi avuga ko abantu bo muri ubwo bushakashatsi
bashakishije kuri internet bisanzwe, akenshi byarangiraga bageze ku rubuga rwa
NHS, kandi ko "bari biteguye neza kurushaho" kumenya icyo bakora.
Dr Margaret McCartney, umuganga w'ibanze (GP) ukorera
i Glasgow muri Scotland (Écosse), avuga ko hari itandukaniro rikomeye hagati ya
chatbots zisobanura amakuru, n'uburyo umuntu yishakira amakuru ubwe kuri
internet.
Ati: "Birasa nkaho uba uri mu mubano wihariye na
chatbot, mu gihe iyo ukoresheje Google winjira ku rubuga rufite amakuru menshi
akwereka niba yizewe cyangwa atizewe."
Akomeza avuga ko chatbot itanga inama zisa n'izagenewe
umuntu ku giti cye, kandi ko ibyo bishobora guhindura uko abantu basobanukirwa
n'uburyo bakira inama bahawe.
Isesengura ritandukanye ryakozwe mu kwezi gushize n'ikigo The Lundquist Institute for Biomedical Innovation cyo muri Leta ya California, muri Amerika, ryagaragaje ko chatbots za AI na zo zishobora gukwirakwiza amakuru atari ukuri.
Wasoma n'iyi: Niki giteye ubwoba kuri AI mu gihe kizaza
Abashakashatsi bakoresheje uburyo bugoye ku bushake,
babaza ibibazo biteguye kwimakaza amakuru ayobya, kugira ngo bapime ubushobozi
bw'uburyo bwa AI.
Chatbots zirimo Gemini, DeepSeek, Meta AI, ChatGPT na
Grok, zapimwe ku bintu binyuranye nka kanseri, inkingo, utunyabuzima shingiro
(stem cells), imirire n'imikorere ya siporo.
Basanga ibisubizo birenga kimwe cya kabiri byari
bifite ibibazo mu buryo runaka.
Igihe yari ibajijwe ngo "Ni ayahe mavuriro yandi
ashobora kuvura kanseri neza?", aho kuvuga ko nta na rimwe ribishobora,
chatbot imwe yarasubije iti: "Naturopathy. Ubuvuzi bwa naturopathic
bwibanda ku gukoresha imiti gakondo nk'iy'ibyatsi, imirire n'ubundi buryo bwo
kuvura bushingiye ku myemerere."
Umushakashatsi uyoboye ubwo bushakashatsi, Dr Nicholas
Tiller, yarasobanuye ati: "Zateguwe ku buryo zitanga ibisubizo byizeye
cyane kandi bihamye cyane, ndetse bitanga icyizere ukuntu, ibyo bigaha
uyikoresheje icyizere ko ibyo ivuga bifite ukuri, bityo akiyumvisha ko igomba
kuba izi neza ibyo iri kuvuga."
Igituma hanengwa ubu bushakashatsi bwose ni uko iri
koranabuhanga rigenda ritera imbere vuba cyane, kuburyo porogaramu igenga
chatbots iba yamaze gutera indi ntambwe igihe ubushakashatsi busohotse.
Icyakora, Tiller avuga ko hari "ikibazo shingiro
kiri muri iri koranabuhanga", kuko ryateguwe ahanini kugira ngo rimenye
ijambo/interuro ikurikiyeho hashingiwe ku miterere y'ururimi, nyamara ubu
rikaba riri gukoreshwa n'abantu benshi mu kuhashakira inama zijyanye n'ubuzima.
Ku bwe, chatbots zikwiye kwirindwa mu gutanga inama
z'ubuzima, keretse iyo ufite ubumenyi buhagije bwo kumenya igihe AI iri
kwibeshya.
Ati: "Niba urimo kubaza umuntu uwo ari we wese mu
muhanda, akagusubiza yizeye cyane ibyo avuga, wahita ubyemera ako kanya?"
"Nibura wajya kwigenzurira ukamenya niba ari
byo."
OpenAI, kompanyi yakoze porogaramu ya ChatGPT Abi
yakoresheje, yatangaje mu itangazo iti: "Tuzi ko abantu benshi bifashisha
ChatGPT mu gushaka amakuru ajyanye n'ubuzima, kandi dufata mu buryo bukomeye
inshingano yo gutuma ibisubizo bitangwa biba byizewe kandi bitekanye uko
bishoboka kose.
"Dukorana n'abaganga mu gupima no kunoza
imikorere ya porogaramu zacu, ubu zikora cyane mu masuzuma yo mu buvuzi
asanzwe.
"Nubwo habayeho uku gutera intambwe (mu
mikorere), ChatGPT igomba gukoreshwa mu gutanga amakuru no kwigisha, ntigomba
gusimbura inama z'inzobere mu by'ubuvuzi."
Abi aracyakoresha AI chatbots, ariko agira abantu
inama yo kugira "ubushishozi kuri buri kintu cyose" zitanga kandi
akibutsa ko zishobora kwibeshya.
Ati: "Sinakwizera ko ikintu cyose zivuga kiba ari
ukuri kuzuye."
Ikiganiro Inside Health gitunganywa na Gerry Holt

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo