Amazi ni ingenzi cyane ku buzima bw'umuntu. Afasha umubiri kugenzura ubushyuhe, gutwara intungamubiri mu ngingo zitandukanye, gufasha impyiko gusohora imyanda no koroshya igogorwa ry'ibiryo. Nanone afasha uruhu gukomeza kugira ubuzima bwiza ndetse akagira uruhare mu mikorere myiza y'ubwonko n'izindi ngingo z'umubiri.
Iyo umuntu atanywa amazi ahagije, umubiri utangira gutanga ibimenyetso bitandukanye. Bamwe babyitiranya n'umunaniro usanzwe cyangwa ibindi bibazo, nyamara bishobora kuba biterwa no kubura amazi. Kumenya ibi bimenyetso bishobora kugufasha gufata ingamba hakiri kare no gukomeza kugira ubuzima bwiza.
1. Guhorana inyota
Iyo uhora wumva ushaka kunywa amazi, ni ikimenyetso cya mbere kigaragaza ko umubiri wawe watangiye kubura amazi. Ntugategereze kugira inyota ikabije kugira ngo unywe.
2. Inkari zijya gusa n'umuhondo wijimye
Inkari zisanzwe ziba zifite ibara ryoroshye. Iyo zibaye umuhondo wijimye cyangwa zifite impumuro ikomeye, bishobora kuba ari ikimenyetso cy'uko utanywa amazi ahagije.
3. Kuma kw'iminwa ikanashishuka
Kumva umunwa wumye cyangwa iminwa igacikagurika bishobora guterwa no kubura amazi mu mubiri.
4. Kubabara umutwe kenshi
Kubura amazi bishobora kugabanya amazi agera ku bwonko, bigatuma bamwe bagira umutwe cyangwa bakumva bazungera.
5. Umunaniro ukabije no kubura imbaraga
Iyo umubiri ufite amazi make, ushobora kumva unaniwe n'ubwo nta kazi kenshi wakoze. Amazi afasha umubiri gukora neza no gutanga imbaraga. Ndetse na Nyuma yo gukora siporo cyangwa akazi gasaba imbaraga, umubiri utakaza amazi menshi binyuze mu kubira ibyuya. Kutayasubiza bishobora gutuma umunaniro urushaho kwiyongera.
6. kumagara ndetse no gukanyarara k'uruhu
Uruhu rukenera amazi kugira ngo rugume rufite ubuzima bwiza. Iyo amazi abuze, rushobora kuma, rugatangira gukanyarara cyangwa kubura ubwiza bwarwo busanzwe.
7. Kugira isereri
Hari igihe kubura amazi bituma umuvuduko w'amaraso ugabanuka, bikagutera kumva uzungera cyane cyane iyo uhagurutse vuba.
8. Kuribwa igihe uri gukora ibikomeye
Amazi afasha igogorwa ry'ibiryo. Iyo utayanywa ahagije, bishobora gutuma ugira ikibazo cyo kuribwa impatwe.
10. Uruhu rudahita rusubira uko rwari rumeze
Abaganga bakoresha uburyo bwo gukurura buhoro uruhu rwo ku kuboko cyangwa ku mugongo w'ikiganza. Iyo rutinze gusubira uko rwari rumeze, bishobora kuba ari kimwe mu bimenyetso by'uko umubiri ubura amazi. Icyakora iki kimenyetso ntikiba gihagije cyonyine, cyane cyane ku bageze mu zabukuru cyangwa abafite izindi ndwara.
Ese Wakora iki igihe ubonye ibyo bimenyetso?
Gerageza kunywa amazi buri gihe aho gutegereza kugira inyota. Umubare w'amazi umuntu akeneye uratandukana bitewe n'imyaka, ibiro, ikirere n'urwego rw'imyitozo akora. Kurya imbuto n'imboga zirimo amazi menshi na byo bifasha kongera amazi mu mubiri.
Amazi ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Kumenya ibimenyetso byerekana ko umubiri wawe uyakeneye bishobora kugufasha kwirinda ibibazo by'ubuzima no gukomeza kugira imbaraga. Niba ibi bimenyetso bikomeza n'ubwo unywa amazi ahagije, ni byiza kugisha inama umuganga kugira ngo hakorwe isuzuma.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo