Uyu muhanga mu by'ubuzima asobanura ko gusaza atari ibintu bisanzwe by’ubuzima gusa, ahubwo bishobora kuba indwara ishobora kuvurwa. Avuga ko isi iri hafi kugera ku mpinduramatwara ikomeye mu buvuzi, aho abantu bashobora kuzabaho imyaka myinshi bafite ubuzima bwiza, bamwe bakaba bashobora no kugera ku myaka 150.
Gusaza bifitanye isano n’indwara nyinshi zirimo kanseri, indwara z’umutima, kwibagirwa (dementia), n’izindi zituma ubuzima bugenda bugorana uko imyaka yiyongera. Ariko abahanga bamaze kubona ko izi ndwara zose zishobora guterwa n’imikorere imwe y’utunyangingo two mu mubiri tugenda duhinduka uko umuntu asaza.
Mu bushakashatsi bugezweho, abahanga bari kwita cyane ku tunyangingo twitwa “senescent cells”, ni ukuvuga utunyangingo tutagikora neza ariko tukaba tutanasenyuka.
Utu tunyangingo dukunze kwitwa “zombie cells”, kuko tuguma mu mubiri nubwo tutakiri muzima, kandi tugatangira kurekura ibintu byangiza bishobora gutera uburwayi n’uburibwe mu bice bitandukanye by’umubiri.
Iyo utu tunyangingo twavanyweho hifashishijwe imiti yihariye, inyamaswa zakozweho ubushakashatsi zagaragaje impinduka zikomeye: zabayeho igihe kirekire, zigumana imbaraga, ndetse n’uruhu rwazo rugaragara nk’urw’abato.
Mu gihe iyi miti itaragera ku isoko, abahanga bagira inama abantu gutangira gukora ibintu byoroshye byabafasha kuramba, birimo kwirinda itabi, gukora imyitozo ngororamubiri nko kugenda n’amaguru, no kwita ku isuku y’amenyo kuko indwara zo mu kanwa zishobora kugira ingaruka ku mubiri wose.
Ikindi gitangaje ni uko bamwe mu bahanga bavuga ko imiti imwe ishobora gukoreshwa muri uru rwego isanzwe ihari kandi ihendutse kuyikora. Icyakora, ikibazo gikomeye ni amafaranga asabwa mu gukora ubushakashatsi no kugerageza iyi miti ku bantu.
Hari kandi impungenge z’uko iyi miti ishobora kuzagirira akamaro abakire gusa, ariko abahanga bavuga ko bishoboka ko izaboneka ku giciro gito kuko ishobora gukorwa ku buryo buhendutse nkuko tubicyesha The Sun.
Ku rundi ruhande, haracyari ibibazo byinshi byo gutekerezaho: niba abantu batangira kubaho igihe kirekire cyane, bizagenda bite ku kazi, ku bukungu no ku mibereho rusange? Ese isi izashobora kwakira umubare munini w’abantu?
Nubwo ibyo bibazo bikiriho, Andrew Steele ashimangira ko intego nyamukuru atari ukubaho iteka, ahubwo ari ukugabanya ububabare n’indwara ziterwa no gusaza, kugira ngo abantu babeho ubuzima bwiza igihe kirekire.
Mu magambo ye, agaragaza ko gusaza bidakwiye gufatwa nk’ikintu gisanzwe 'tugomba kwakira uko kiri', ahubwo ko ari ikibazo gikwiye gushakirwa igisubizo, kuko gifite ingaruka ku bantu benshi ku isi.
Ibi byose bitanga icyizere ko mu gihe kiri imbere, ubuzima bw’umuntu bushobora guhinduka ku buryo bukomeye, aho kubaho igihe kirekire kandi ufite ubuzima bwiza bishobora kuba bisanzwe aho kuba inzozi.
Andrew Steele yatangaje inkuru nziza yaryoheye abatuye isi y'ibinini bigabanya gusaza bizaboneka mu myaka 5 iri imbere.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo