Imana irema umuntu,
yamushyizemo uburyo bw’ukuntu amaraso atembera muri we, yagira igituma
akomereka cyangwa se ava amaraso nubwo ataba yakomeretse, hakagira uburyo avura
kugira ngo kuva bihagarare ibyo bita ‘hemostasis’. Iyo rero uko kuvura
kw’amaraso mu buryo busanzwe byakabije, nibyo biba indwara.
Umuganga w’indwara
z’amaraso Dr Uwizeyimana Gilbert, iby’indwara yitwa kwipfundika gukabije
kw’amaraso(thrombosis) abisobanura agira ati ,” Iyo habayeho ikibazo mu buryo
buanzwe bwo kuvura kw’amaraso ‘hemostasis’, nibwo umuntu ashobora kugira
ikibazo amaraso akavura bikabije. Ni ukuvuga ngo cya kindi cyari gihari cyo
kuvura bisanzwe, kigakabya. Nk’uko ku rundi ruhande, iyo habayeho igituma
amaraso ava bikabije,iyo bya bindi bituma amaraso avura bitagenze neza nanone,
umuntu noneho arava bikabije…”
Dr Uwizeyimana yasobanuye
ko kwa muganga iyo bavuze kuva kw’amaraso, bidasobanura gusa amaraso ava
bikagaragara hanze, ahubwo ngo mu gihe amaraso atembera mu mutsi, hari ubwo
awukobora, ugatangira kuviramo imbere muri wo bitagaragara hanze. Icyo gihe
rero, kimwe n’uko bigenda igihe itiyo y’amazi itobotse amazi agatangira
kumeneka, uko umuntu yihutira gusa n’uyifunga, cyangwa kuyihoma ngo amazi areke
kuva, ni ko n’umutsi ubigenza iyo harimo uko kuva muri wo.
Ubundi mu mikorere,
umutsi usa n’uwifunga, hanyuma ibyitwa ‘plaquettes’ biba mu maraso bikaza
guhoma aho harimo kuva mu mutsi, ariko kuva byamara guhagarara, ibyo byari
byaje guhoma ahava bigasubira gutembera mu maraso uko bisanzwe.
Ku muntu ufite ikibazo
cy’amaraso yipfundika rero, we ibyo bije guhoma aho umutsi wakobotse ugatangira
kuvira imbere muri wo, birirunda bikaba byinshi n’igihe kuva byahagaze,
bigakomeza kwirunda bikaba byinshi bikarangira umutsi uzibye ntiwongere
gutembereza amaraso uko bikwiye, ubwo indwara yo kwipfundika kw’amaraso ikaba
iratangiye. Hari n’ubwo ibyo byari byirunze hamwe, bicika bikava aho byari
biri, bikajya gufunga umutsi ahandi atari aho byatangiriye kwirunda, ibyo nabyo
bikabyara kwipfundika kw’amaraso aho byagiye gufunga.
Dr Uwizeyimana avuga ko
indwara yo kwipfundika kw’amaraso igira ibimenyetso, birimo kubabara, bijyanye
n’aho amaraso yipfunditse niba ari ku maguru, hakababara, hakabyimba ariko
hakanashyuha. Nubwo iyo ndwara ikunze gufata ku maguru ariko no mu bindi bice
irahafata, nko mu nda, nabwo bikajyana no kubabara mu nda…
Yasobanuye ko mu gihe iyo
ndwara yo kwipfundika kw’amaraso yafashe umwe mu mitsi ijyana amaraso mu
mubiri, ngo kiba ikibazo gikomeye cyane, kubera ko umumaro w’iyo mitsi ni
ukujyana amaraso ari ko n’umwuka wa ‘oxygene’, iyo wipfunditsemo amaraso, igice
wagemuriraga gitangira kugira ikibazo cyo kuma, kikaba umukara, bikaba
bishobora no kurangira urugingo runaka ruciwe, iyo ari urugingo rushobora
kucibwa. Iyo hari igice cy’ubwonko cyagaburirwaga n’uwo mutsi wazibye, icyo
gice cy’ubwonko nacyo kirapfa, hanyuma umuntu agatangira kugira ‘stroke’. Iyo
icyo kibazo cyo kwipfundika kw’amaraso cyabaye mu bihaha, icyo gihe bwo bijyana
no gutangira guhumeka nabi.
Dr Uwizeyimana yemeza ko
iyo ndwara, ubusanzwe ivurwa igakira, cyane cyane iyo itafashe ahantu habi nko
mu mutwe, mu gatuza n’ahandi, kuko umuntu wagize icyo kibazo, ajya kwa muganga
bakamupima, bakamenya aho amaraso yipfundikiye, hanyuma agahabwa imiti ituma
amaraso atongera kuvurira mu mitsi, ariko ikanashongesha ayamaze kwipfundika,
ku buryo mu mezi atandatu nibura, ikibazo kiba cyarangiye.
Mu gihe icyo kibazo
cy’amaraso avura bikabije cyabereye ahantu hashobora gutera urupfu nko mu
bihaha, mu gatuza cyangwa se mu mutsi ujyana ku bwonko, icyo gihe ubuvuzi bwo
bukorwa mu buryo bwihutirwa nta gutegereza, umuntu agahabwa imiti ijya
gushwanyuza ayo maraso yipfunditse, kugira ngo gutembera kw’amaraso kongere
kugenda neza.
Dr Uwizeyimana agira
inama abantu ko bakwiye kujya bipimisha, mu gihe bazi ko mu muryango harimo uwigeze
kugira icyo kibazo cy’indwara y’amaraso yipfundika, kuko akenshi iyo ndwara
ikunze kuza ari uruhererekane (genetic exposure). Ikindi agira inama abantu yo
guhora baharanira kugira ubuzima buzira umuze, bakirinda indwara zitandura,
zirimo diyabete, umuvuduko w’amaraso ukabije, umubyibuko ukabije ujyana
n’ibinure bibi bya ‘cholesterol’ kuko byose byongera ibyago byo kugira iyo
ndwara yo kuvura gukabije kw’amaraso. Ikindi ni ukwirinda itabi kuko ryongera
ibyago cyane, ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo