Ubushakashatsi bwagaragaje akamaro ka ‘Appendice’ yakerenswaga
27 May, 2026

Ubushakashatsi bwagaragaje akamaro ka ‘Appendice’ yakerenswaga

Mu myaka myinshi ishize abahanga n’abashakashatsi nka Charles Darwin bagiye bagaragaza ko urugingo rwitwa appendice cyangwa appendice rudafite akamaro na gato mu mubiri w’inyamabere zirufite, ahubwo rwasigaye biturutse ku mihindagurikire y’ibiremwa yagiye iba hambere.

Ubushakashatsi buheruka gushyirwa hanze bwagaragaje ko uru rugindo rumeze nk’agafuka gato gafashe ku rura runini, rufite uruhare rukomeye mu mikorere y’ubwirinzi bw’umubiri n’ubuzima bwacu muri rusange.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abahanga muri siyansi bo mu kigo cya Inserm ndetse n’icy’Ingoro Ndangamurage y’Amateka Kamere y’u Bufaransa (Muséum National d’Histoire Naturelle).

Bwatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyandika ku by’ubumenyi cyitwa Science & Vie, tariki ya 7 Gicurasi 2026.

Bwagaragaje ko uru rugingo rwa appendice rwagaragaye bwa mbere mu binyabuzima by’ibinyamabere (mammals) mu myaka nibura miliyoni 80 ishize kandi ko rwagiye ruhinduka ukwarwo nibura inshuro 16 mu moko atandukanye y’ibinyabuzima birimo abantu, inkwavu, n’inguge nini.

Wasoma n'iyi: Hagarika ibi bintu 10 ukora kuko byangiza ubwonko bwawe

Imwe mu mirimo yarwo y’ingenzi ni ukubika bacterie z’ingirakamaro umubiri w’umuntu wakenera gukoresha nyuma y’indwara runaka.

Iyo indwara yishe za bacterie nziza mu mara yacu, uru rugingo ruhita rurekura vuba vuba zimwe rubitse kugira ngo zifashe urwungano ngogozi rwacu kongera gukora neza.

Kubera uko kongera imbaraga ubwirinzi bw’umubiri, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ibinyabuzima by’ibinyamabere bifite uru rugingo biramba kurusha ibindi bifite ibilo bingana neza ariko byo bitarugira.

Uru rugingo kandi ni ingenzi cyane by’umwihariko mu kurwanya impiswi; indwara ya kabiri mu ziza ku isonga mu gutera impfu z’abana b’abantu bari hagati y’ukwezi kumwe n’imyaka itanu.

Wasoma n'iyi: Gukumira kanseri ya Prostate: Ibyo buri mugabo agomba kumenya

Kugira ngo barusheho gusobanukirwa impamvu yabyo, aba bahanga muri siyansi basuzumye inyandiko z’ubuvuzi bw’inyamaswa zo mu muryango w’inguge n’abantu (order Primates) zirenga 1200.

Basanze ibi binyabuzima bifite uru rugingo bigira ibyago bike ku rugero rwa 85% byo kwibasirwa n’indwara y’impiswi ugereranyije n’ibitarugira. Ibi ni nako bigenda kuri ibi binyabuzima no ku ndwara zikomeye zishobora no kwica.

Nubwo ari ukuri ko iyo uru rugingo rwanduye rutera indwara yo kubyimba kwarwo (appendicitis) yibasira abantu barenga miliyoni 10 ku Isi buri mwaka kandi igasaba kubagwa, abahanga muri siyansi bemeje ko ibyiza byarwo biruta kure ibyago byarwo, kuko rutanga ubwirinzi mu kurwanya indwara zo mu rwungano ngogozi zisanzwe n’izikakaye zica.

 

Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo birasuzumwa mbere yo kugaragara ku rubuga.