Tekereza isi itarimo Christianity, Islam, Hinduism, Buddhism cyangwa Judaism.
Abantu ba kera bemeraga iki?
Iyo inkuba yakubitaga, imvura
ikagwa, cyangwa umuntu yapfaga, babisobanuraga bate?
Mbere y’uko habaho amadini afite
amazina n’ibitabo, abantu bari bafite imyemerere yabo. Bubahiraga abakurambere,
bakagira imihango, bakagira imyizerere ku bidukikije ndetse n’ubuzima nyuma
y’urupfu.
Nta dini rimwe dushobora kuvuga ngo
ni ryo ryabaye irya mbere ku isi, kuko imyemerere ya mbere cyane itari ifite
ibitabo cyangwa amazina nk’amadini tuzi uyu munsi.
Uko imyaka yagiye ishira, ni bwo
havutse imigenzo itandukanye y’amadini.
1. HINDUISM
Hinduism yatangiriye mu Buhinde
kandi nta muntu umwe wayishinze. Ni imigenzo yagiye ikura mu gihe kirekire
cyane.
Mu nyandiko zayo harimo “Vedas, Upanishads na Bhagavad Gita”.
Umwihariko wayo ukomeye ni
ibitekerezo nka “karma, dharma na
samsara”, aho ubuzima bufatwa nk’urugendo rwo kuvuka no kongera kuvuka ndetse izwiho kuba igira ibigirwamana bynshi.
Mu mibare ya 2026, Hinduism ifite
hafi miliyari 1.15 z’abayoboke.
2. JUDAISM
Judaism ni imwe mu traditions za
kera z’ukwemera Imana imwe.
Amateka yayo afitanye isano n’abantu
nka “Abraham na Moses”, naho “Torah” ni inyandiko y’ingenzi cyane
muri iri dini.
Umwihariko wayo ni uko idini,
amateka n’umwirondoro w’Abayahudi bifitanye isano ikomeye.
Uyu munsi, Judaism ifite hafi miliyoni 16 z’abayoboke.
3. CHRISTIANITY
Christianity yatangiriye mu
kinyejana cya mbere, ishingiye ku buzima n’inyigisho bya Yesu Kristo.
Igitabo cyayo ni “Bible”, igizwe na “Old Testament na
New Testament”.
Christianity yagiye ikwira ku
migabane itandukanye, nyuma igira amashami akomeye nka Catholic, Orthodox na Protestant.
Mu mibare ya 2026, ifite hafi miliyari 2.67 z’abayoboke.
Umwihariko wayo ukomeye ni inyigisho
za Yesu n’igitekerezo cy’agakiza gashingiye kuri we.
4. ISLAM
Islam yatangiriye muri Arabia mu
kinyejana cya 7, binyuze ku butumwa bwa “Muhammad (Amahoro n’imigisha bimusakareho)”.
Igitabo cyayo ni “Qur’an”.
Qur’an ikaba itangaje kuburyo
itigeze ihinduka ntakintu cyakuwemo cyangwa ngo cyongerwemo iracyafite
umwimerere wayo mugihe ibindi bitabo usanga hari ibyakuwe mo cyangwa
bikongerwamo kandi umu islam nyawe aba ashishikarijwe kuyifata mu mutwe.
Hari n’inyandiko za Qur’an za kera
cyane, harimo Birmingham manuscript, parchment yayo ikaba yarashyizwe hagati ya
568 na 645.
Mu 2026, Islam ifite hafi miliyari 2.1 z’abayoboke.
Umwihariko ukomeye wa Islam ni Tawhid, ukwemera Imana imwe, ndetse
n’umwanya udasanzwe Qur’an ifite mu myemerere y’Abayisilamu ndetse ikaba igiye
ifite imico myinshi ihuriyo nandi madini atandukanye biyigira idini itangaje
cyane.
5. BUDDHISM
Buddhism yatangijwe n’inyigisho za Siddhartha Gautama, uzwi nka Buddha.
Ikibazo gikomeye yari ashaka
gusubiza cyari:
“Kuki
umuntu ababara?”
Inyigisho ze zirimo Four Noble Truths na Eightfold Path.
Umwihariko wa Buddhism ni ugushaka
gusobanukirwa imibabaro, imitekerereze y’umuntu n’inzira yo kuyirenga.
Mu 2026, ifite hafi miliyoni 536 z’abayoboke muri estimate
ya World Christian Database.
6. SIKHISM
Sikhism yatangiriye muri Punjab mu
kinyejana cya 15, ikaba ifitanye isano cyane na Guru Nanak.
Yigisha Imana imwe, uburinganire
bw’abantu, gukora neza no gufasha abandi.
Igitabo cyayo ni Guru Granth Sahib, gifite umwanya
udasanzwe kuko gifatwa nk’umuyobozi w’iteka w’Abasikh.
Ifite hafi miliyoni 31 z’abayoboke.
7. JAINISM
Jainism na yo yatangiriye mu
Buhinde, kandi Mahavira ni
umuntu w’ingenzi cyane mu mateka yayo.
Umwihariko wayo ukomeye ni Ahimsa, igitekerezo cyo kutagira
ubuzima ubabaza.
Ni tradition yashyize imbere cyane kubaha no kurinda ibinyabuzima.
8. IMYEMERERE
GAKONDO
Mbere y’amadini menshi tuzi uyu
munsi, abantu bo muri Africa, Asia, Americas n’ahandi bari bafite imyemerere
yabo.
Akenshi nta gitabo kimwe cyangwa
founder umwe byabaga bihari.
Imyemerere yabaga ibitswe mu muco, migani, mihango n’inyigisho z’abakuru.
Umwihariko wayo ni uko idini n’umuco
byashoboraga kuba ikintu kimwe.
9. ATHEISTS N’ABATAGIRA IDINI
Hari n’abantu bavuga bati:
“Njye nta
dini mfite.”
Ariko kutagira idini ntibivuze ko
umuntu wese ari atheist.
Atheist ni umuntu utizera Imana cyangwa ibigirwamana.
Agnostic we ashobora kuvuga ko atazi cyangwa ko atabona ko bishoboka
kumenya neza niba Imana ibaho.
Mu mibare ya 2026 ya World Christian
Database, hari hafi miliyoni 147
atheists, miliyoni 765 agnostics,
n’abagera kuri miliyoni 912
bashyirwa mu cyiciro cy’abatari affiliated/nonreligionists.
Iyo turebye amateka y’aya madini
yose, tubona ko abantu bamaze imyaka ibihumbi bibaza ibibazo bimwe:
Twatangiye
dute?
Kuki
turiho?
Tugomba
kubaho dute?
Bigenda
bite iyo dupfuye?
Abantu batandukanye batanze
ibisubizo bitandukanye.
Hari ababibonye muri Imana, abandi
muri Buddha n’inyigisho ze, abandi mu migenzo gakondo, abandi bavuga ko nta
Mana bemera, naho abandi bakavuga ko batabizi.
Ariko ikintu kimwe gihuriye kuri bo
ni iki:
Umuntu
ntiyigeze areka gushaka ibisobanuro by’ubuzima.
Kandi wenda, ni yo mpamvu amateka
y’amadini atari amateka y’amadini gusa.
Ni amateka
y’umuntu washakaga kumenya impamvu ariho.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo