Twese tuzi uko umuntu yiyumva iyo akomeje kureba
ibintu kuri telefoni nta ntego afite, ibi bitera ubwonko kunanirwa kandi
bwanagagara.
Arikose wari uzi ko biri kugira ingaruka zikomeye ku
mibereho myiza y'abantu cyane, by'umwihariko ku bakobwa?
Raporo yitwa World Happiness Report, yasohowe n'Ikigo
cy'Ubushakashatsi ku mibereho myiza cyo muri Kaminuza ya Oxford, yagaragaje ko
gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga bigira ingaruka ku imibereho myiza
y'abantu.
Michael Plant, umushakashatsi muri icyo kigo, yavuze
ko: "Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga isaha imwe ku munsi, ni byiza kuko
uba uganira n'abandi."
Yakomeje ati: "Ariko uko umuntu amarayo igihe
kinini, ni ko imibereho myiza ye igabanuka."
Wasoma n'iyi: Uko wabyaza umusaruro izina ryawe kuri Internet
Iyo raporo yagaragaje ko imibereho myiza
y'abatarengeje imyaka 25 mu bihugu nka Amerika, Canada, Australia n'Ubwongereza
yagabanutse cyane mu myaka icumi ishize, ari nacyo gihe imbuga nkoranyambaga
zakomeje gukura cyane.
Plant yakomeje ati: "Mu ntangiriro nashidikanyaga
ku ngaruka mbi z'imbuga nkoranyambaga, ariko ibimenyetso biragenda
byiyongera."
Michael Plant, umushakashatsi mu kigo cya Oxford
Ati: "Urubyiruko rw'ubu ntirunywa itabi cyane,
ntirukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ngo rujye mu bikorwa byinshi by'imibonano
mpuzabitsina nk'uko byari bimeze ku gihe cyanjye, ariko bafite imbuga
nkoranyambaga."
Yongeyeho ko: "Kandi izi mbuga zubatswe mu buryo
bugamije gukomeza gukurura abantu."
Sydney Grows,ukora inkuru zibanda ku myitozo
ngororamubiri yavuze ko "atari yarateganyije gukora uwo mwuga" igihe
yatangiraga gushyira amashusho kuri TikTok kuva mu 2021, ariko ubu "ari
inzozi zabaye impamo."
Yagize ati: "Nagize amahirwe cyane. Mu rwego
rw'ubuzima n'imyitozo ngororamubiri, abantu ni beza, amahirwe ni menshi kandi
numva buri munsi ndi kubaho inzozi zanjye."
Wasoma n'iyi: Inzira 7 zoroshye z’uko wakwiyubakira izina mu Rwanda
Grows, ushishikariza abantu kuba abo bari bo mu
myitozo yo muri gym, ibikorwa bya siporo n'ibindi, avuga ko ahora ashaka kuba
umuntu utanga ibyiza ku isi.
Ariko na we azi uruhande rubi rw'imbuga nkoranyambaga.
Ati: "Ngerageza kwirengagiza ibitekerezo bibi;
maze imyaka ine niga uko nakomera ku mutima."
Yakomeje ati: "Ariko ushobora kubona ibitekerezo
100 byiza ntibigukoreho cyane, hanyuma ukabona igitekerezo kimwe kibi ukumva
kigukomerekeje ubyegereje umutima ku giti cyawe kandi birababaza."
Ariko ni nk'agasanduku ka Pandora kamaze gufungurwa,
imbuga nkoranyambaga zamaze kujya mu buzima bw'abantu kandi biragoye ko zavaho.
Plant yavuze ko: "Icy'ingenzi ni ukwireba
ukibwiza ukuri, izi mbuga ntizizakubuza kuzikoresha kandi leta nuko, niba uri
umuntu mukuru, ntizashyiraho amabwiriza menshi rero niwowe bireba cyane."
Ati: "Niba utekereza uti: 'Ndimo kureba abandi
kandi ubuzima bwabo busa n'uburuta ubwanjye,' bizatuma wumva umerewe
nabi."
"Ahubwo gerageza kuvuga uti: 'Nzajya hanze
mvugane n'abantu [imbona nkubone] kurushaho.'"
Yongeyeho ati: "Intego nyamukuru ni ugusubiza 'ubusabane' mu mbuga nkoranyambaga."

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo