Ikigo cy’Igihugu cy’
Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko indwara zitandura kuri ubu ziza
ku mwanya wa mbere mu guhitana umubare munini w’Abanyarwanda.
Raporo
y’iki kigo y’umwaka ushize, ku bijyanye n’ubuzima n’imibereho (Rwanda Vital Statistics
Report 2025) igaragaza ko indwara zitandura zirimo umutima, diyabete na kanseri
zihariye 49.5% by’impfu zose zabereye mu mavuriro yo mu Rwanda mu mwaka wa
2025.
Imibare ya NISR igaragaza ko
hagati ya 2019 na 2025, impfu ziterwa n’indwara zandura zagabanutse cyane, ziva
kuri 70% mu 2019 zigera kuri 40% mu 2025.
Mu gihe nk’iki (2019-2025),
indwara zitandura zo zarazamutse ziva kuri 27.9% zigera hafi kuri kimwe cya
kabiri cy’impfu zose.
Iyi mibare igaragaza
impinduka zikomeye mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, aho igihugu cyagiye kigabanya
indwara zandura nka malaria, igituntu na VIH/SIDA, ariko hakiyongera indwara
zituruka ku mibereho n’imirire.
Abahanga mu buzima bavuga ko
kwiyongera kw’indwara zitandura guterwa ahanini n’imibereho irimo kurya
ibiribwa birimo amavuta n’isukari nyinshi, kudakora siporo, kunywa inzoga
n’itabi, ndetse n’umuhangayiko ukobaje (stress).
NISR igaragaza kandi ko
impfu zituruka ku mpanuka n’imvune, na zo zikomeje kwiyongera buhoro buhoro,
aho zavuye kuri 2.1% mu 2019 zikagera kuri 10.5% mu 2025.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo