Itegeko rigiye gukumira abana bari munsi y'imyaka 16 kumbuga nkoranya mbaga
29 April, 2026

Itegeko rigiye gukumira abana bari munsi y'imyaka 16 kumbuga nkoranya mbaga

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Facebook, X (Twitter), Instagram na TikTok, hakomeje gukwirakwira ibiganiro byinshi ku itegeko rishya riri gutekerezwaho rishobora gukumira abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Iyi ngingo yatangiye kuvugwa cyane nyuma y’uko hatangajwe ko hari gahunda yo gushyiraho amategeko agamije kurengera abana ku ngaruka zishobora guterwa n’imbuga nkoranyambaga, zirimo gukoresha nabi internet, guhohoterwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’ingaruka ku mitekerereze yabo.

 

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagaragaje ibitekerezo bitandukanye kuri iki cyemezo gishobora gufatwa.

Hari ababyeyi benshi bagaragaje ko bashyigikiye iki gitekerezo, bavuga ko imbuga nkoranyambaga zishobora kugira ingaruka ku bana bato cyane cyane mu myigire no mu mibanire yabo n’abandi.

Umwe mu babyeyi wanditse ku rubuga rwa X yagize ati:
"Abana bato bakwiye kubanza gukura neza mbere yo kwinjira cyane mu mbuga nkoranyambaga kuko hari byinshi bishobora kubangiriza ubuzima haba mumitekerereze imyigire ndetse no mumuco."

Ku rundi ruhande, hari bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko iki cyemezo gishobora kubabuza kubona amakuru no kwiga ibintu bishya bibafasha mu buzima bwa buri munsi.

 

Impamvu iri inyuma y’iri tegeko

Abasesenguzi mu by’ikoranabuhanga bavuga ko imwe mu mpamvu nyamukuru iri inyuma y’iki gitekerezo ari ukurinda abana amakuru n’ibikorwa bishobora kubagiraho ingaruka mbi.

Mu bihe bya vuba, ibihugu byinshi ku isi byatangiye gutekereza ku gushyiraho amategeko akumira abana bato gukoresha imbuga nkoranyambaga, hagamijwe kurengera ubuzima bwabo bwo mu mutwe ndetse n’umutekano wabo ku ikoranabuhanga.

 

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bo basaba ababyeyi gukomeza gukurikirana uko abana babo bakoresha internet, ndetse bakabigisha gukoresha imbuga nkoranyambaga neza kandi mu buryo bubafitiye akamaro.

Banasaba ko abana bahabwa ubumenyi buhagije ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, kugira ngo bashobore kurinda amakuru yabo bwite no kwirinda ibishobora kubagiraho ingaruka mbi.

 

Mu gihe ibiganiro kuri iri tegeko bikomeje kujy mbere ku mbuga nkoranyambaga, biragaragara ko ari imwe mu ngingo iri kuvugisha benshi muri iki gihe. Nubwo hari abashyigikiye iki cyemezo, abandi baracyafite impungenge ku ngaruka zishobora guterwa n’ishyirwa mu bikorwa ryacyo. Icyakora, benshi bemeza ko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwizewe ari inshingano y’umuryango mugari, cyane cyane ababyeyi n’abarezi kugirango bakomeze kurinda u Rwanda rw'ejo.

Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo birasuzumwa mbere yo kugaragara ku rubuga.