Muri iki gihe, telefone si igikoresho cyo guhamagara gusa, ahubwo ni n'igikoresho kibitsemo amakuru yabantu benshi nk'amafaranga batunze, amafoto, amabanga y’akazi, n’amakuru yabo bwite. Ibi bituma iba intego y’abantu bashaka kuyiba amakuru (hackers).
Ariko hari uburyo bworoshye wakoresha ukarinda Telefone yawe, n’iyo utaba ur'umunyamwuga mu by’ikoranabuhanga.
Hano hari inzira z’ingenzi zagufasha kuyirinda.
1. Gukoresha password ikomeye cyangwa biometrics,
Ikosa rikomeye abantu benshi bakora ni gukoresha ijambo banga cyangwa(password) zoroheje kandi mubyukuri ibi nibyo bituma umu hacker akugeraho muburyo bumworoheye, hari passwords zimenyerewe zikunze gukoreshwa n'abantu benshi nka: 1234, 0000, cyangwa amazina yabo. iyo umu hacker ashatse kukwinjirira mubyukuri izo passwords nizo abanza gutekereza, iyo asanze arizo ukoresha uba umuhaye urwaho ngo akwinjirire akwibire amakuru yawe y'ibanga, ubundi password nziza
cyangwa strong password yagakwiye kurangwa n'ibi bikurikira:
Gukoresha Password igoye (nibura 8 digits, igizwe n'inyuguti, imibare ndetse ndetse n'utumenyetso
Cyangwa fingerprint / Face ID
Ibi bituma hacker atoroherwa no kwinjira mu telefone yawe.
2. Ntugakande links zidasobanutse,
Hackers akenshi bakoresha: SMS, WhatsApp messages, ndetse nama Emails Bakakwoherereza links zivuga ngo:
“watsindiye amafaranga”
“kanda aha urebe video”
“update account yawe”
Ibyo byose biba ari amayeri yo kugirango ubashe kubaha uburenganzira bwo kwirira mumakuru yawe bwite.
Iyo ukanze kuri izo link, bahita batangira kwinjira mububiko bw'amakuru yawe y'ibanga kuko uba ubahaye uburenganzira bwuzuye.
Ntugakande kuri link iyariyo yose niba utayizeye. Izo links zishobora: kwiba password zawe
cyangwa gushyira virus muri telefone
3. Jya uvugurura software ya telefone (system update)
Abantu benshi birengagiza “update”, nyamara ni ingenzi cyane.
Updates zikosora ibibazo by’umutekano, ndetse zifunga n'inzira aba hackers bakoresha,
jya wibuka gusuzuma niba telefone yawe iri updated buri gihe,
4. Shyiraho antivirus cyangwa security app
Nubwo telefoni zimwe zifite protection, antivirus ziracyafasha.
Ziturinda:
- malware
- spyware
- apps mbi
Ariko ujye witonda:
Ushyiramo antivirus Zizwi neza gusa
5. Ntugasangize amakuru yawe yose kuri internet
Aba hackers rimwe na rimwe bakoresha social media mugushaka aho bahera batwinjirira.
Irinde:
- Kugaragaza passwords zawe cyangwa codes aho ariho hose
- gutangaza details za bank, momo ndetse nandi makuru akwiye kugirwa ibanga
- gusangiza amakuru yawe menshi y’ingenzi ku mugaragaro
6. Funga permissions zidakenewe
Apps zimwe zisaba:
camera
microphone
location
Ariko zitabikeneye.
Jya mu settings ugenzure:
ni izihe apps zifite access
uzikureho ibyo zitakenera

Ibitekerezo (1)
beni
Apr 27, 2026 ku 03:37 PMni byiza kenshi twakira ubutumwa butandukanye tutazi ngo buri guturuka he, Kandi bugamije kutaiba
Tanga igitekerezo cyawe