Nk’abantu
bafatwa nk’abanyantege nke, abana bashobora kwibasirwa n’ibitero
by’ikoranabuhanga nk’iterabwoba, ihohoterwa cyangwa se kuba babona amakuru
atabagenewe. Ababyeyi n’abarezi bagomba kuba bafite ubumenyi buhagije kugirango
bakurikirane ibyo abana bakorera ku ikoranabuhanga.
Hano
hari inama 6 zafasha ababyeyi n’abarezi kurinda umutekano w’abana ku
ikoranabuhanga.
1. Genzura ko basura gusa imbuga wabageneye
Imbuga
nyinshi ziriho amakuru yangiza abana, bityo gushaka gusura urubuga rushya
byakagombye buri gihe gukorwa n’umubyeyi cyangwa undi murezi. Murandasi iriho
amakuru menshi atandukanye, ameza n’amabi. Kubuza abana bawe kuba bahura
n’ibibi ni ukugena imbuga bagomba gukoresha ukanabigisha uburyo bazishaka
bakazigeraho bo ubwabo.
Wasoma
n'iyi: Itegeko rigiye gukumira abana bari munsi y'imyaka 16 kumbuga nkoranyambaga
2. Bigishe ko hari amakuru batagomba na rimwe gusangiza ku ikoranabuhanga
Menya
neza ko abana urera bazi neza ko batagomba kubwira amazina yabo nyayo, imyaka
yabo, amafoto yabo na video zabo, aho batuye, aho biga, aho baherereye abantu
batazi bahurira ku ikoranabuhanga, kuberako abajura bo ku ikoranabuhanga
bashobora gukoresha ayo makuru bakabagira nabi.
3. Genzura ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoresherezwa ahagaragara mu rugo rwawe
Kugenzura
neza ko ibikoresho by’ikoranabuhanga biherereye aho ahabonwa na bose mu rugo,
bituma ababyeyi n’abarezi babasha kugenzura ibyo abana bakorera ku
ikoranabuhanga no kugenzura ingaruka bishobora kubagiraho. Igihe kandi hari
ibigaragaye bigatuma habaho ibiganiro byagutse hagati y’ababyeyi n’abana ku byo
bakorera ku ikoranabuhanga.
Wasoma
n'iyi: Uko wabona akazi ukoresheje imbuga zizewe mu Rwanda
4.
Genzura ibyo umwana wawe yashakishije igihe yari kuri murandasi
Ababyeyi
n’abarezi bagakwiriye kugenzura bihoraho ibyo abana baba bashakishije kuri
murandasi mu rwego rwo gukurikirana no kumenya ibyo bakorera ku ikoranabuhanga.
Akantu gato gusa kangiza abana bashobora kugwaho kabagiraho ingaruka kandi
ntibabikubwire. Igihe ubonye igiteye inkeke mu byo bashakishije, uba ubonye
uburyo bwo guhita ubaganiriza bakamenya ko imbuga basuye zitizewe.
5. Menya abantu baganira n’abana bawe ku ikoranabuhanga
Ihohoterwa
ku ikoranabuhanga ni ikibazo gikunze kugaragara cyane mu ihererekanywa
ry’ubutumwa bugufi. Genzura ko umwana wawe avugana gusa n’abantu uzi kugirango
wizere umutekano we igihe yiga cyangwa yunguka ubumenyi akoresheje
ikoranabuhanga. Baza abana abo baganira
n’inshuti nshya bungutse, ndetse nawe ubakurikire ku mbuga bakoresha
nk’inshuti, ubashe kujya ugenzura abo basabana nabo umunsi ku munsi
Wasoma
n'iyi: Uburyo bwo gukoresha neza igihe ku bantu bagira akazi kenshi
6. Bashishikarize gufunga amadirishya (windows and tabs) igihe babonyeho ibidakwiriye
Igihe
hajemo ikintu gihabanye mu byo barebaga, shishikariza umwana wawe guhita
abifunga ako kanya kandi ahite abikumenyesha. Igisha abana bawe ko iyo usuye
imbuga zitizewe wibeshye, andi madirishya yerekana ibijya gusa n’ibyo ahita
yigaragaza, ubashishikarize kujya bahita bayafunga.
7. Gabanya igihe abana bamara ku ikoranabuhanga
Kumara
igihe kirenze igikwiriye ku bikoresho by’ikoranabuhanga si byiza ku buzima
bw’abana. Dukurikije ubushakashatsi bwakozwe na “OSF Health Care”, Kumara
amasaha arenze abiri ku bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora guteza ibibazo
binyuranye by’ubuzima ku bana. Gabanya igihe abana bamara ku ikoranabuhanga
ubashishikarize ibindi bikorwa nka siporo n’ibindi.

Ibitekerezo
Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nyandiko. ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo